#105
Ubuntu bw’Imana
Gushimisha
Couplet 1
Ubuntu bw’Imana—Butangaje ni bwo bwankuyeho—Imigozi. Byavuye se kuki? Byavuye ku gushaka kw’Imana yonyine—Yambohoye.
Couplet 2
Ni Yesu Wenyine—Wantoreye Guhirwa mw’Ijuru—Mu Bwami bwe. Mwese nimumenye yuk’Umukiza wacu Ajy’asanganira—Abaz’i We.
Couplet 3
S’uko nari mwiza—Haba na mba! N’Ubuntu bwa Yesu—Yangiriye. Yarambabarijwe kuri wa Musaraba ndetse Yabambanywe —N’abambuzi.
Couplet 4
Kand’iyo nibutse—Ibya Yesu, uko Yagiriwe—bamubamba, binyibuts’ ibyaha; We nta kibi Yakoze; Ni jyewe Yazize:—N’Umukiza!
Couplet 5
Ub’icyo nifuza —N’ukuguma mu Mukiza wanjye,—Mwihishemo. Ni We Ngabo yacu Ihor’Idukingira imyambi wa Mubi—aturasa.
Couplet 6
Non’Icyo ngusabye,—Mwami Yesu: Ingeso wa Mubi —yanyanduje zashaka kubyuka, Zirimbur’ Uzice pe, mpore nihariwe—N’ibya Yesu.
Couplet 7
None, maso yanjye,—na we matwi, nawe munwa wanjye,—mubiri we! Mwese, mushimishe Uwankuye mu ngoyi. Ibyaremwe byose,—Tumushime.