Indirimbo Zikundwa Open in the app

#103

Kera nari mw’isayo y’ibyaha

Gushimisha

Couplet 1

Kera nari mw’isayo y’ibyaha ngira ngo nd’uw’Imana, ndi mwiza; Nyuma, nsanga nibeshya.

Refrain

Imana yanjye Yarandokoye, Ubu ni Yo nsingiza kuko Yankijije.

Couplet 2

Nuko Yes’Ansangamo, mbyigaraguramo, Ati: Mwan’unyemere, ngutabare, ngukize!

Refrain

Imana yanjye Yarandokoye, Ubu ni Yo nsingiza kuko Yankijije.

Couplet 3

Haz’Umwuka Wer’ubwo mu mutima wanjye, mbona ko nacumuye; Ndihan’ Arandokora.

Refrain

Imana yanjye Yarandokoye, Ubu ni Yo nsingiza kuko Yankijije.

Couplet 4

Mana, ndagushimira yuk’ Umwana wawe Atandetse ngo nzapfe nkiri mu byaha byanjye.

Refrain

Imana yanjye Yarandokoye, Ubu ni Yo nsingiza kuko Yankijije.

Couplet 5

Reka njye nkuyoboka; Nta wundi nifuza. Noneh’ Unyiharire; Mwami Yes’Untegeke.

Refrain

Imana yanjye Yarandokoye, Ubu ni Yo nsingiza kuko Yankijije.

Couplet 6

Nahatswe na Satani; Nta cyiza yampaye; amp’Urupfu rw’iteka; ni kw’ahemb’ ingabo ze.

Refrain

Imana yanjye Yarandokoye, Ubu ni Yo nsingiza kuko Yankijije.

Couplet 7

Ariko, Mucunguzi, Wowe Wangabiye Ubugingo ku Buntu, buva ku Musaraba.

Refrain

Imana yanjye Yarandokoye, Ubu ni Yo nsingiza kuko Yankijije.