#96
Iby’Iman’ Ijy’Inkorera
Gushimisha
Couplet 1
Iby’Iman’ Ijy’Inkorera, bikorwa neza byose; Inam’ Ijy’ingira zose nzishima nezerewe. Ni yo Mana; ni y’Imenya kundind’ umunsi mubi: Ni ko kuyihereza.
Couplet 2
Iby’Iman’ Ijy’Inkorera bikorwa neza byose; Inzira nziz’ Inyuzamo n’iy’umurava wayo. Yankirije muri Yesu, Ingirira n’Ubuntu; Nta cyo Yanyima rwose.
Couplet 3
Iby’Iman’ Ijy’Inkorera bikorwa neza byose; nagir’ishavu n’ibyago binguye mu mutima. Ntibinyica; Nsind’ibibi, kukw’ijy’ Impumuriza: Nta kindi niringira.
Couplet 4
Iby’Iman’ Ijy’Inkorera bikorwa neza byose; Urupf’ubwo ruzantera, rukazankura mw’isi, sinzatinya; Nzakomera, kukw’Uwiteka anjyana mu Bugingo budapfa.