Indirimbo Zikundwa Open in the app

#94

Ubugingo bwanjye bwahinduts’ ukundi

Gushimisha

Couplet 1

Ubugingo bwanjye bwahinduts’ ukundi, Yes’ubwo Yangeragamo; Umucyo winjiye mu mutima wanjye, Yes’ubwo Yangeragamo.

Refrain

Kuv’ubwo Yanyinjiyemo(x2) Yaranyuze; ndishima ndamuhimbaza, kuv’ubwo Yanyinjiyemo.

Couplet 2

Naretse kuzerera no kuzimira, kuv’ubwo Yanyinjiyemo; Kand’ibyaha byanjye byakuweho; rwose, kuv’ubwo Yanyinjiyemo.

Refrain

Kuv’ubwo Yanyinjiyemo(x2) Yaranyuze; ndishima ndamuhimbaza, kuv’ubwo Yanyinjiyemo.

Couplet 3

Noneho, mfit’Ibyiringiro, nizeye Yes’uwo wanyinjiyemo; Nshizwe imbere mu Nzira, sinshidikanya, Yes’uwo Wanyinjiyemo.

Refrain

Kuv’ubwo Yanyinjiyemo(x2) Yaranyuze; ndishima ndamuhimbaza, kuv’ubwo Yanyinjiyemo.

Couplet 4

Sinzatinya kunyura mu rupfu, hamwe na Yesu Wanyinjiyemo; Kuko mbon’Umurwa wer’urimbishijwe Wa Yesu Wanyinjiyemo.

Refrain

Kuv’ubwo Yanyinjiyemo(x2) Yaranyuze; ndishima ndamuhimbaza, kuv’ubwo Yanyinjiyemo.

Couplet 5

Nzi ko nzajya kubana kur’uwo Murwa na Yesu Wanyinjiyemo; Ni cyo kizatuma njya ndirimba nshima, Yes’uwo Wanyinjiyemo.

Refrain

Kuv’ubwo Yanyinjiyemo(x2) Yaranyuze; ndishima ndamuhimbaza, kuv’ubwo Yanyinjiyemo.