#74
Jye mfit’Umukiz’ ujy’Amvugira ku Mana
Gushimisha
Couplet 1
Jye mfit’Umukiz’ ujy’amvugira ku Mana. N’Inshut’ idahana, si nk’izo mw’isi itek’arandind’ akankingira n’ibyago. Icyamp’uw’ Akab’Umukiza wawe!
Refrain
Njye ninging’Imana ngw’Ikwereke Yesu. Ngumwakire nawe: ni ko ngusabira.
Couplet 2
Nahaw’ikibanza na Data wo mw’Ijuru mu Rugo rwe rwera kubw’Umwana we Azangezayo ngo tuban’iteka ryose. Icyampa ngo nawe tuzabaneyo!
Refrain
Njye ninging’Imana ngw’Ikwereke Yesu. Ngumwakire nawe: ni ko ngusabira.
Couplet 3
Nzahabwa n’umwambaro mwiza, wera cyane tw’Abacunguwe Yatubikiyeyo. Njya ngir’amatsiko, nkawifuza, mugenzi. Icyampa ngo naw’uzawambar’ubwo.
Refrain
Njye ninging’Imana ngw’Ikwereke Yesu. Ngumwakire nawe: ni ko ngusabira.
Couplet 4
Kur’ubu, njya ngir’amahoro mu mutima: Nyahawe na Yes’Umukiza wanjy’ Atemba nk’uruzi: ab’isi ntibayazi. Icyampa ngasang’ uyahawe nawe.
Refrain
Njye ninging’Imana ngw’Ikwereke Yesu. Ngumwakire nawe: ni ko ngusabira.
Couplet 5
N’umara kumwemerah’ Umukiza wawe uhamye mu band’iby’ Agukoreye, usabe n’Iman’ Ibahishurire Yesu, bahabw’ubwo Buntu wahawe nawe.
Refrain
Njye ninging’Imana ngw’Ikwereke Yesu. Ngumwakire nawe: ni ko ngusabira.