Indirimbo Zikundwa Open in the app

#56

Yes’Aragutegereza

Gushimisha

Couplet 1

Yes’ Aragutegereza; n’Inshuti yawe. Araguhamagar’ati: Ngwino hano!

Couplet 2

Ita ku Magambo meza Akubwir’ati: Nabambiwe kugira ngo ngucungure.

Couplet 3

Mbes’Ubuntu bwanjye bwinshi ubwangir’iki? Ntiwanyemera, nkaguha Agakiza?

Couplet 4

Mbese ntiwamaz’ imyaka myishi mu byaha, ur’imbata ya Satani, nturambiwe?

Couplet 5

None, reka nkubohore, naw’unyizere, unkurikire wishimye, ub’uwanjye.

Couplet 6

Yesu yahoz’Akubwira kensh’ibyo byiza; Dore, n’ub’Arakwinginga! Wamwang’ute?

Couplet 7

We gutind’ahar’ ijwi rye ryahora vuba; Ubu n’igihe gikundwa, we gutinda.

Couplet 8

Mwami Yesu, singitinda; Noneho ndaje. Ububata bwawe bwiza ni bwo nkunze.