Indirimbo Zikundwa Open in the app

#49

Ibihe nseng’Uwiteka

Gushimisha

Couplet 1

Ibihe nseng’Uwiteka bintarura mu mpagarara, ngo nigir’aho Data ari, muganyir’ibyo nkennye byose mu bihe by’umubabaro, bimpumuriz’ umutima. Nsind’ubukana bw’Umwanzi, mubihe byiza byo Gusenga.

Couplet 2

Ibihe nseng’Uwiteka binyemeza yukw’ asubiza. Ategerej’ abana be, ngo bamusang’ abakenure ndamwihereje rwos’ubu kuko yampamagay’ubwe. Niringiye bwa Buntu bwe: Nogez’ibihe byo Gusenga.

Couplet 3

Guhora nseng’Uwiteka kujye kumar’ umubabaro, kugez’aho nzager’i We, mwirebere ngeze mw’Ijuru, niyambuy’ umubir’upfa, nambaye kudapf’iteka; Ubwo ni bwo nzasezera ku bihe byiza byo Gusenga.