#42
Mwami wanjye nshaka kuba uwakijijwe nawe
Gushimisha
Couplet 1
Mwami wanjye, nshaka kuba uwakijijwe nawe: Nake kubwawe Wenyine kuk’ur’ Umucyo wanjye; Mu kwitonda kwanjye numve Urukundo rw’ukuri. No mu mwijima w’ijoro, nkwibuke, Mwami Yesu.
Couplet 2
Mwami wanjye, nshaka kuba Urumuri kubwawe, ngo njye mmurikir’ ab’isi baheze mu mwijima. Nakire mu Nzira zabo, bakiri kure cyane. Mbageze ku Mwami Yesu, ngo na bo bamwizere.
Couplet 3
Mwami wanjye nshaka kuba Uvug’Ijambo ryawe, namamaze, Databuja, yuko Watubambiwe: Abari mu rupfu rubi, mbabwir’ Ikibakiza, mpumuriz’ abababaye; Nyobore bos’i Bwami.