#35
Umpe kukwegera Mana yanjye
Gushimisha
Couplet 1
Umpe kukwegera Mana yanjye naho twafatanya Umusaraba nagumya kwishima, nkajya ngusenga nti:Umpe kukwegera Mana yanjye.
Couplet 2
Umpe kukwegera Mana yanjye Jy’Undenger’iteka ngumye nkwizere ntewe na Satani, Ujy’Undwanirira, Umpe kukwegera Mana yanjye.
Couplet 3
Naho Natungurwa n’umwijima nkisegur’ibuye mbaye Jyenyine nzabe nka Yakobo ndot’ibyo mw’Ijuru nkomeze nkwegere Mana yanjye.
Couplet 4
Wakinguy’Ijuru Mana yanjye urwego ruriho rutugezayo mugenzi komera, jy’usab’ itek’uti tujye tugumana Mana yanjye.