#33
Ndagushimiye Mukiza
Gushimisha
Couplet 1
Ndagushimiye, Mukiza, Urukundo Wankunze; Nuk’umpindur’ umugende w’amazi y’Ubugingo.
Refrain
Mb’umugende gusa, Yesu, wuzuyemw’ imbaraga z’Agakiza kawe, Mwami, Kabone kuntembamo.
Couplet 2
Mb’umugend’ ugez’amazi mu mitim’ isaraye, ibone kunyw’Agakiza k’Ubutumwa bw’ineza.
Refrain
Mb’umugende gusa, Yesu, wuzuyemw’ imbaraga z’Agakiza kawe, Mwami, Kabone kuntembamo.
Couplet 3
Mb’ikibindi cyawe, Yesu: Nuk’Unyoz’ Untunganye, maz’ Unyuzuz’ayo mazi, ni yo Mwuka w’Imana.
Refrain
Mb’umugende gusa, Yesu, wuzuyemw’ imbaraga z’Agakiza kawe, Mwami, Kabone kuntembamo.
Couplet 4
Mb’ umugabo wo guhamya Uburyo wankijije: Waranguze ngo mb’ uwawe, Nuk’unyuzure rwose.
Refrain
Mb’umugende gusa, Yesu, wuzuyemw’ imbaraga z’Agakiza kawe, Mwami, Kabone kuntembamo.
Couplet 5
Yesu, suk’ Umwuka Wera Mu mutima wanjy’ ubu, Kugira ngo ngez’ amazi Yawe mu basaraye!