Indirimbo Zikundwa Open in the app

#26

Mana Rurema, ndagushima

Gushimisha

Couplet 1

Mana Rurema, ndagushima: Wabonetse muri Yesu. Dor’Urukundo rwawe rwinshi Wakunze twebw’ abangizi! Mana, watanz’ Umwana wawe ngw’Adukirish’ Amaraso ye.

Couplet 2

Njye nguhimbaza, Mwami Yesu, kuko Wangiriy’ ibambe, kandi Unkurahw’ ibyaha byanjye. Muvunyi wanjye, ndagushima; Ndakwihaye, mb’uwawe rwose.

Couplet 3

Wasiz’Ubwiza bwawe bwose War’ufit’ Ahw’Iman’Iri, Umber’Intama y’igitambo, Utwar’ibyaha by’abantu. Ngukundira, Mukiza wanjye ibyo Wanyishyuriye byose.

Couplet 4

Urwo Rukundo rwawe rwinshi rujya runtangaza cyane, uko nagiriw’ubwo Buntu, Usumba byos’Akamfira! Reka ngukunde, Mwami Yesu; Iminsi yose ngushimishe.