Indirimbo Zikundwa Open in the app

#105

Ni igitangaza pe

Agakiza

Couplet 1

Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi, sinarinzi Yesu wavuye mw’Ijuru, Yambohoy’ ingoyi zose nari mfite. Haleluya nsigaye ndirimba Yesu.

Refrain

N’igitangaza pe! N’igitangaza pe! Rwose n’igitangaza ko Yesu Yankijije. Umwuka We Wera niw’ujy’ unyobora, uzangez’ iwanjye mw’ijuru Amahoro.

Couplet 2

Iyo ngeragejwe n’Umwanzi Satani, ndwan’iyo Ntambara nambay’ Ukwizera, Ijambo ry’Imana ni ryo Nkota yanjye. Kandi rizangeza mw’Ijur’ Amahoro.

Refrain

N’igitangaza pe! N’igitangaza pe! Rwose n’igitangaza ko Yesu Yankijije. Umwuka We Wera niw’ujy’ unyobora, uzangez’ iwanjye mw’ijuru Amahoro.

Couplet 3

Nyura mu misozi nyura mu mataba, aho hose ni ko harushy’ umutima, njya nsab’Uwiteka kugira ngw’Amfashe. Uwiteka na we ntatinda kunyumva.

Refrain

N’igitangaza pe! N’igitangaza pe! Rwose n’igitangaza ko Yesu Yankijije. Umwuka We Wera niw’ujy’ unyobora, uzangez’ iwanjye mw’ijuru Amahoro.

Couplet 4

Mu gihe nanirwa mu Rugendo rwanjye ndebesh’ Ukwizera ibiri mw’Ijuru uzat’umuruho ndetse tuzahazwa. Yesu Mukiza ni We Waturaritse.