Indirimbo Zikundwa Open in the app

#97

Ifeza n’izahabu nta bwo zibasha Gukiz’umutim’ubabajwe n’ibyaha

Agakiza

Couplet 1

Ifeza n’izahabu nta bwo zibasha gukiz’umutim’ ubabajwe n’ibyaha, nyamar’ Amaraso ya Yesu Mukiza Yashoboye kunkura mu byaha byose.

Refrain

Narakijijwe, si kubw’ imari, kubw’ Ubuntu narakijijwe. Yanyishyuriye ya myenda yose Yamviriy’ Amaraso Ye.

Couplet 2

Ifeza n’izahabu nta bwo zibasha kundihirir’ imyenda yanjye y’ibyaha, nyamar’ Amaraso ya Yesu Mukiza Yanyogej’ ibyaha mbon’Agakiza ke.

Refrain

Narakijijwe, si kubw’ imari, kubw’ Ubuntu narakijijwe. Yanyishyuriye ya myenda yose Yamviriy’ Amaraso Ye.

Couplet 3

Ifeza n’izahabu nta bwo zibasha gukingur’urugi rugeza ku Mana, nyamar’ Amaraso ni yo Yanshoboje kugera ku Buntu bw’Iman’Ihoraho.

Refrain

Narakijijwe, si kubw’ imari, kubw’ Ubuntu narakijijwe. Yanyishyuriye ya myenda yose Yamviriy’ Amaraso Ye.

Couplet 4

Ifeza n’izahabu nta bwo zibasha kungeza ku Mana niba nkor’ ibyaha, nyamar’ Amaraso ni yo nacungujwe, ni yo kimenyetso kigeza mw’Ijuru.

Refrain

Narakijijwe, si kubw’ imari, kubw’ Ubuntu narakijijwe. Yanyishyuriye ya myenda yose Yamviriy’ Amaraso Ye.