Indirimbo Zikundwa Open in the app

#88

Hazabahw’igihe cy’imperuka

Agakiza

Couplet 1

Hazabahw’igihe cy’imperuka, Urubanza rucibwe na Yesu. Azarucir’ abaremwe bose kuko bazaba bar’imbere Ye. Nibw’Azaherakw’ Abarobanura nk’umwungeri mu ntama n’ihene: Intama niz’azashyir’ iburyo bwe, ibumos’ azahashyir’ihene.

Couplet 2

Maze Yes’Azabwir’ ah’iburyo ati: Ngwino mwahaw’ umugisha. Dor’ubwami mwahamagariwe. Uhereye ku kuremwa kw’isi. Uwo muns’ Azabashimira cyane. Bazarabagirana nk’izuba. Azabamurikir’ Imana Data. Hazabah’ umunezero mwinshi.

Couplet 3

Azabwira abo b’ibury’ati: Nari nshonje muramfungurira. Mwaranshumbikiye nd’umushyitsi. Mwaranyambitse nambay’ubusa. Na bo bati: ryari war’umushyitsi, cyangwa ryari twakubony’ushonje, ryari twakubonye Wambay’ubusa tugukorer’ibyo byos’uvuze?

Couplet 4

Azabwira ab’ibumoso bwe ati: Muv’aho ndi mwabivume, nimugende mujye mu Muriro wa Satani hamwe n’ingabo ze. Ntimwamfunguriy’ubwo nari nshonje. Mfit’inyota ntimwampay’amazi. Nar’umushyitsi ntimwanshumbikira ntimwansuye ubwo nari ndwaye.

Couplet 5

Nuko bazabwir’Umwami Yesu bati: Ryari twakubony’ushonje? Ryari twakubony’ufit’ inyota? Ryari twakubony’ur’ umushyitsi? Ryari twakubony’ urwaye, Mukiza? Ryari twakubonyehw’ibyo byose? Ibyo byos’uvuze ntitwabi bonye ngo tubure kukwerek’ineza.

Couplet 6

Nuko Yes’Azabwir’ ab’iburyo, ndets’abwire n’ab’ibumoso bwe ati: Byose mwakorey’abato burya ni jye mwabikoreraga. Bose bazibuk’ibyo bakoraga hazarira abo b’ibumoso. Ab’iburyo bazajyanwa mw’ijuru bazahora banezerw’iteka.