Indirimbo Zikundwa Open in the app

#86

Uduh’Umwuka wawe

Agakiza

Couplet 1

Uduh’Umwuka wawe, Mana Yera, nk’uko Wawohererej’aba kera. /:Ucan’ Umuriro wawe muri twe, ntidukomeze kub’abazuyazi:/

Couplet 2

Uduh’Umwuka wawe, Mana Yera, nk’uko Wabigenje kuri wa munsi. /:Intumwa Peter’ubgo yigishaga, yigishiriza munzu ya Kornelio:/

Couplet 3

Uduh’Umwuka wawe, Mana Yera, uduhe Pentekote yacu none! /:Abanyabyah’ ibihumbi bakizwe ijambo ryawe ribashe kogera:/

Couplet 4

Uduh’Umwuka wawe, Mana Yera, Uturamburireh’ Amaboko yawe /:Ukor’ ibitangaza byawe, Mana, ndets’ abarwayi nabo Ubakize:/

Couplet 5

Abasinziriy’Ubakangure cyane cyan’abarushye mu Rugendo /:Mwami dusange nko kuri wa munsi, ubwo Wuzuzag’ Abigishwa bawe:/