#77
Murebe Urukundo rukomeye cyane
Agakiza
Couplet 1
Murebe Urukundo rukomeye cyane, twahawe n’Iman’Ihoraho. Twahinduw’ Abana b’Imana Ihoraho dukwiye kubana Amahoro.
Refrain
Tuzanerwa cyane mw’Ijuru, tuzaririmbana n’Abera. Tuzambikw’ ikuzo mur’urwo Rukundo nta marir’ azaba mw’Ijuru.
Couplet 2
Utugirir’Ubuntu Man’ Ihoraho, mu Rugendo rwacu dufite. Utwoherereze Umugisha Mukiza, tubashe kukumenya Mana.
Refrain
Tuzanerwa cyane mw’Ijuru, tuzaririmbana n’Abera. Tuzambikw’ ikuzo mur’urwo Rukundo nta marir’ azaba mw’Ijuru.
Couplet 3
Sinshaka gukorera abami babiri, niko gukund’isi n’Ijuru. Harih’ abakunda ubutunzi bwo mw’isi bakaburutisha ubw’Ijuru.
Refrain
Tuzanerwa cyane mw’Ijuru, tuzaririmbana n’Abera. Tuzambikw’ ikuzo mur’urwo Rukundo nta marir’ azaba mw’Ijuru.
Couplet 4
Harihw’abahamya b’urupfu rwa Yesu, nibo barungurutse mu Mva. Yesu ubwo yamaraga Kuzuka mu Mva, hanyuma Yagiye mw’Ijuru.
Refrain
Tuzanerwa cyane mw’Ijuru, tuzaririmbana n’Abera. Tuzambikw’ ikuzo mur’urwo Rukundo nta marir’ azaba mw’Ijuru.
Couplet 5
No mu gihe tugendera mur’iyi si, tuyibonamo ibidushuka. Ariko dukwiye kunesha ibyo byose, kuko arikw’Iman’ Ibishaka.