#73
Nshut’iby’ ushidikanyamo
Agakiza
Couplet 1
Nshut’iby’ ushidikanyamo, ubishyir’ Umwami Yesu. Uwizer’ Umwami Yesu nta bw’azakorwa n’isoni.
Refrain
Ndakwizeye, ndakwizeye. Ndakwizeye, Mwami Yesu. Ndakwizeye, ndakwizeye, nizey’iryo Jambo ryawe.
Couplet 2
Wihan’ibyo byaha byawe, Wezwe no mu Maraso ye. Kand’ Arakwambik’ Ukuri kugez’ ubw’Azakujyana.
Refrain
Ndakwizeye, ndakwizeye. Ndakwizeye, Mwami Yesu. Ndakwizeye, ndakwizeye, nizey’iryo Jambo ryawe.
Couplet 3
Imiruho yawe yose, uyerek’ Umwami Yesu. Naho waca mu gicucu nta bwo Yesu Yakureka.
Refrain
Ndakwizeye, ndakwizeye. Ndakwizeye, Mwami Yesu. Ndakwizeye, ndakwizeye, nizey’iryo Jambo ryawe.
Couplet 4
Kand’umunezero wawe umenyekane kwa Yesu. Ni We Mwami muri byose niw’Uzaguh’ Umugisha.
Refrain
Ndakwizeye, ndakwizeye. Ndakwizeye, Mwami Yesu. Ndakwizeye, ndakwizeye, nizey’iryo Jambo ryawe.
Couplet 5
Wiyegurir’Umukiza, muh’ ubwenge n’umutima, kukw’ Ashaka gutunganya Ubugingo bwawe bwose.