Indirimbo Zikundwa Open in the app

#53

Umuns’umwe tuzabona Ubwiza

Agakiza

Couplet 1

Umuns’umwe tuzabona Ubwiza bw’Umwami Yesu. Atab’aje mu Mucyo We. Umeze nk’uw’ umurabyo.

Couplet 2

Vug’ Ubutumwa bw’Imana. Ubuvug’ ufit’umwete. Igihe kiregereje, cyo Kugaruka kwa Yesu.

Couplet 3

Uwo munsi umez’ utyo, twawutegereje kenshi. Ubw’ imbaraga z’urupfu zizaba zirangiy’ubwo.

Couplet 4

Uwo munsi w’Abakristo wo gusanganira Yesu bazambikw’ imyenda Yera mw’Ijuru ku Mucunguzi.

Couplet 5

Uvug’iyo nkuru nziza, ndets’ ukize n’abarwayi. Ugarur’ abazimiye. Gir’umwet’ udakererwa.

Couplet 6

Mu bimenyetso tubona yuko Yesu Ari hafi. Uwo Mwam’ Azagaruka kutujyan’ Iwe mw’Ijuru.