Indirimbo Zikundwa Open in the app

#40

Iyo ndebeshej’ Ukwizera

Agakiza

Couplet 1

Iyo ndebeshej’Ukwizera, nezererw’ Umukiza wanjye. Mbon’ Ubutunzi bwinshi cyane, Bufitwe na Dat’Uhoraho. Haleluya, ndanezerewe, Kukw’ Anyobor’ iminsi yose, iyo mfit’intege nke cyane, Ambumbatiz’ Amaboko Ye.

Couplet 2

Noneho nta bwo nkir’indushyi, kuko nujujw’ umunezero. Urukundo rwe n’imbabazi, Bitum’ Anyumv’ iyo musabye. Haleluya, kukw’ Ambeshaho. Non’ ubu nguwe neza rwose. Niba naw’ushak’ amahoro, Umwugururir’ umutima.

Couplet 3

Ubwo nari nkiri mu byaha, nari nuzuy’ umubabaro. Non’ubu nta gushidikanya, nta teka nzacirwah’ ukundi. Haleluya, amp’ Imbaraga zo gutsind’ ibigerageza. Ndanezerewe mu mutima, ndindwa n’Iman’ iminsi yose.

Couplet 4

Umubabaro no gusekwa, byose ni ko byabay’ ubusa. Kuko njya mpozwa n’Umukiza, kandi mbumbatirwa na Data. Haleluya, Mukiza wanjye ni wow’ Untunga kubw’Ubuntu. Naho nab’ umunyantege nke, nizeye k’uzamp’ imbaraga.