Indirimbo Zikundwa Open in the app

#38

Nowa ku ki wubak’iyo nkuge?

Agakiza

Couplet 1

Nowa ku ki wubak’iyo nkuge? Urakor’iby’ umupfapfa rwose. Dor’utuy’ imusozi, kandi nta maz’ahari. Iby’ukora biratuyobeye.

Couplet 2

Uwiteka ni we wabivuze, yukw’ abagizi ba nabi bose. Abujuj’is’ ibyaha bazamarwa n’amazi. Ayo maz’azabar’ umwuzure.

Couplet 3

Bagir’inama yo kubazanya. None Nowa yab’avug’ ukuri. Bati: Habe na gato, ntidukwiye kwemera, twikomeze mu byo kwinezeza.

Couplet 4

Igihe na cyo gihita vuba. Nowa yubakan’ umwete rwose. Bose bamurebaga ni ko bamusekaga bati: Noneho Noa yasaze.

Couplet 5

Nowa yumvir’ Iman’ Ihoraho. Yinjira muri ya nkuge vuba. Yinjirana n’abandi bagiriw’ imbabazi. Ubw’Iman’ ibakingir’urugi.

Couplet 6

Nukw’abantu baraseka cyane. Bakomanga ku rugi bavuga bati: Nowa, sohoka. Iyi mvur’irahita. Wi tubeshya ng’uri mu rugendo.

Couplet 7

Ijuru risa n’iritobotse. Ubwo hagw’imvur’ itey’ubwoba. Bati: Tura rimbutse nk’uko Nowa yavuze. Dor’urupfu ruratuzengutse.

Couplet 8

Umv’ukw Imana Yabashubije: Nowa yajyag’ abigisha rwose. Mubi gir’ibikino, mwanga kwumvir’ Intumwa. Ni ryo teka muciriwe none.

Couplet 9

Nukw’amaz’ aterura ya nkuge ireremba kuri wa mwuzure. Abicaye mu nkuge bafitemw’ Amahoro, kugez’ubwo bazasohokamo.

Couplet 10

None natwe dufit’iyo nkuge: N’agakiza twahawe na Yesu. Nib’ ushak’ Amahoro, ngwino wihitiremo, Agakiz’ureke kurimbuka.