#38
Nowa ku ki wubak’iyo nkuge?
Agakiza
Couplet 1
Nowa ku ki wubak’iyo nkuge? Urakor’iby’ umupfapfa rwose. Dor’utuy’ imusozi, kandi nta maz’ahari. Iby’ukora biratuyobeye.
Couplet 2
Uwiteka ni we wabivuze, yukw’ abagizi ba nabi bose. Abujuj’is’ ibyaha bazamarwa n’amazi. Ayo maz’azabar’ umwuzure.
Couplet 3
Bagir’inama yo kubazanya. None Nowa yab’avug’ ukuri. Bati: Habe na gato, ntidukwiye kwemera, twikomeze mu byo kwinezeza.
Couplet 4
Igihe na cyo gihita vuba. Nowa yubakan’ umwete rwose. Bose bamurebaga ni ko bamusekaga bati: Noneho Noa yasaze.
Couplet 5
Nowa yumvir’ Iman’ Ihoraho. Yinjira muri ya nkuge vuba. Yinjirana n’abandi bagiriw’ imbabazi. Ubw’Iman’ ibakingir’urugi.
Couplet 6
Nukw’abantu baraseka cyane. Bakomanga ku rugi bavuga bati: Nowa, sohoka. Iyi mvur’irahita. Wi tubeshya ng’uri mu rugendo.
Couplet 7
Ijuru risa n’iritobotse. Ubwo hagw’imvur’ itey’ubwoba. Bati: Tura rimbutse nk’uko Nowa yavuze. Dor’urupfu ruratuzengutse.
Couplet 8
Umv’ukw Imana Yabashubije: Nowa yajyag’ abigisha rwose. Mubi gir’ibikino, mwanga kwumvir’ Intumwa. Ni ryo teka muciriwe none.
Couplet 9
Nukw’amaz’ aterura ya nkuge ireremba kuri wa mwuzure. Abicaye mu nkuge bafitemw’ Amahoro, kugez’ubwo bazasohokamo.
Couplet 10
None natwe dufit’iyo nkuge: N’agakiza twahawe na Yesu. Nib’ ushak’ Amahoro, ngwino wihitiremo, Agakiz’ureke kurimbuka.