Indirimbo Zikundwa Open in the app

#35

Imana Ishimwe cyane

Agakiza

Couplet 1

Ni Yesu wangize kub’ umuvandimwe We. Iman’ Ishimwe cyane. Kand’ibyo mfite byose ni We wabimpaye. Iman’ Ishimwe cyane. Kandi yarambabariy’ angir’ imbohore. Yamviriy’ Amaraso yo mu mutima We. Ndanezerewe cyane kuko Yanshunguye. Iman’ Ishimwe cyane.

Couplet 2

Ibyiza Yakoze mbifitemw’ umufasha. Iman’ Ishimwe cyane. Ni w’Umfasha mu bintu byose bikomeye. Iman’ Ishimwe cyane. Imibabaro yanjye yose ni kw’Ayizi. Ahindur’iyo mibabaro ngw’Anezeze. Iman’ Ishimwe kuko yumv’ Amasengesho. Iman’ Ishimwe cyane.

Couplet 3

Ku Mana mw’ Ijuru mfitey’ Umugabane. Iman’ Ishimwe cyane. Mu mwanya muto tuzabon’ Umunezero. Iman’ Ishimwe cyane. Mw’Ijur’Abera bazamurika nk’izuba. Yes’ubw’ Azatwambik’ Ikamba ry’Ubugingo. Tumwitegure kukw’ Azagaruka vuba. Iman’ Ishimwe cyane.