Indirimbo Zikundwa Open in the app

#16

Za Mbaraga zamanukiye Abigishwa ba Yesu

Agakiza

Couplet 1

Za Mbaraga zamanukiye Abigishwa ba Yesu mu murwa Yerusalemu; Iyo ni Pentekote Izo mbaraga z’Umukiza, Ziriho n’ubu! Mushim’ Imana.

Couplet 2

Impano, impano, izo mpano z’Imana, Na non’ubu ziriho, na non’ ubu ziriho.Impano impano, izo mpano z’Imana, Na non’ubu ziriho.

Couplet 3

Yesu yabasezeranije kuzahabw’ imbaraga. Bashimy’ Imana, kuk’ Umwuka yabamanukiye.Abari bafit’ intege nke, Bigishije n’imbaraga nyinshi.

Couplet 4

Uwo Mwuka iy’ atujemo, atwuzuz’ imbaraga. Duhabwa kwizera gushyitse, tukanesh’ umubi. Tugir’ umuriro w’Imana, Tuzan’ abandi k’Umucunguzi.

Couplet 5

Yes’ ujye mu mitima yacu, ucane mw umuriro. Iminsi yose tugumane kwera mu mitima.Mwuka Wera, ngwino nka mbere, Kuri wa munsi wa Pentekote.