#9
Mfit’Umukiza Mwiza cyane
Agakiza
Couplet 1
Mfit’ Umukiza mwiza cyane, Kuko yazanywe no kunkiza. Yatanz’ ubugingo bwe bwose, Ngw apfir’ abari mw isi bose.
Refrain
Yabambiwe ku Musaraba, Yabambiwe ku Musaraba. Yabambiwe kubw’ ibyaha nakoze, Yabambiwe ku Musaraba.
Couplet 2
Yasiz’ ubwiza bwe mw ijuru, Aza mur’ iyi si turimo. Yababajwe kubera jyewe, kand’ Anyugururir’ Ijuru.
Refrain
Yabambiwe ku Musaraba, Yabambiwe ku Musaraba. Yabambiwe kubw’ ibyaha nakoze, Yabambiwe ku Musaraba.
Couplet 3
Yateranij’ibyaha byanjye, Ndetse n’imibabaro yanjye. Byose ni ko ya byikoreye, ngw’Ankize kand’amp’ Amahoro.
Refrain
Yabambiwe ku Musaraba, Yabambiwe ku Musaraba. Yabambiwe kubw’ ibyaha nakoze, Yabambiwe ku Musaraba.
Couplet 4
Yesu yasubiye mw ijuru, Kuko yar’ aneshej’ urupfu. Arikw azagaruka vuba, Gutwar’ abamwizeye bose.